Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda.Abanyarwanda bose bakwiye PENETENSIYA muri NDUMUNYARWANDA/ UDAHEMUKA Eric

                  Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 28/12/2013
Dg  LEWO MUGESERA
Ihuzamvugo : Dr Léon MUGESERA ati : «Abatutsi tuzabanyuza muri Nyabarongo basubire iwabo muri Abisiniya-Ethiopia» naho Dr Senateri Antoine MUGESERA we ati : «Abana barakubaganye barasa Abasenyeri i Gakurazo ku italiki ya 05 Kamena 1994»

Tumaze iminsi tubagezaho inyandiko zitandukanye ariko zubaka abanyarwanda ku ngingo ya ndumunyarwanda. Uyu munsi, kubera ko abantu batabyumva kimwe ngiye kubagereranyiriza imvugo ebyiri zitandukanye kandi zavuzwe n’abanyapolitiki babiri babayeho ku ngoma ebyiri nazo zitandukanye ariko bose / bombi bakaba ari abanyarwanda.
Mu by’ukuri urebye neza wasanga ndumunyarwanda ibaye koko ari ngombwa abahutu n’abatutsi ndetse n’abatwa bose nta n’umwe uvuyemo dukwiye penetensiya ya ndumunyarwanda. Ibi mbivugiye ko imibereho y’abanyarwanda kuva cyera yaranzwe no kubaho mu buzima butanogeye buri muntu kandi ibi bifite ibisobanuro byumvikana kuri buri muturage w’umunyarwanda.
Mu muco wa kinyarwanda no mu kinyabupura iyo ubajije umuntu uti witwa nde ? Cyangwa se izina ryawe ni irihe ? Ashobora kugusubiza ati : «Nitwa MUGESERA», Kubera ubukirisitu bamwe bemeza ko bwateye imbere mu Rwanda, uhita umubwira uti : « Iryo ni iripagani nonese irya gikirisitu witwa nde ? Agahita agusubiza ati nabatijwe Leon(Lehu) cyangwa Antoine(Antoni).
Ijambo «Izina rya gipagani» risobanura ko ari izina utahawe na Padiri kuko uba wararyiswe n’ababyeyi bawe. N’ubwo mu by’ukuri ntawari ukwiye kuryita irya gipagani kuko bibaye byaba ari no gusuzugura umuco n’ababyeyi, hano ndashaka kugaruka ku izina MUGESERA.
Mu mateka y’u Rwanda, izina MUGESERA rishobora kuzaba ruvumwa kubera ukuntu abagabo babiri bitwara mu madisikuru yabo. Kubera ko umwe aria ri MUGESERA Leon (Umuhutu) undi akaba ari MUGESERA Antoine (Umututsi), kubera ukuntu bombi bavuze amagambo adakwiye abenegihugu, ndabona NDUMUNYARWANDA ishobora kubahuza maze bombi.
Dr Leon MUGESERA yavuze ngo iki ku Kabaya ?
Dr Leon MUGESERA mbere y’uko mbabwira ibikubiye mu mbwirwaruhame yavugiye ku Kabaya ku italiki 22 Ugushyingo 1992, nagira ngo mbanze mbanyuriremo muri make uwo ariwe. Dr Leon MUGESERA ni umunyarwanda kuri se na Nyina akaba yaravutse mu 1952 avukira mu muryango w’abahinzi-borozi b’abahutu ahitwa i Karambo ku Gisenyi.  
Se wa Dr leon MUGESERA yashatse abagore benshi barimo abagore 3 b’abatutsikazikazi. Muri abo batutsikazi yarongoye harimo umwe witwa UWAMARIYA Gemma bashyngiranywe ku italiki ya 7 Ukwakira 1978 kandi iryo sakaramentu ry’Ugushyingirwa barihanye bahagarikiwe na Musenyeri Alexis KAGAME wafatanije na padiri MUVARA w’umututsi bombi bari inshuti z’umuryango wa se wa Dr Leon MUGESERA.
Dr Leon Mugesera ubu ufite imyaka 61 y’amavuko, ku italiki ya 22 Ugushyingo 1992, ari i Kabaya muri perefegitura ya Gisenyi yahavugiye imbwirwaruhame ndende cyane ariko nahisemo gukoporora interuro imwe gusa ari nayo iri mu mutwe w’iyi nyandiko yanjye nageneye abakunzi ba www.shikamaye.blogspot.no kuko yahavugiye byinshi ntashobora kwandukura byose uko byakabaye.
Dr Leon Mugesera amaze kuvuga aya magambo, amakuru dufite yemeza ko perezida Habyarimana yahise amubona nk’umuhezanguni ategeka ko ava mu rwanda ngo hato atazamukorera ishyano bityo aboneza iyo muri Canada kuva mu 1993 kugeza mu 2011 kandi ntiyigeze aba umusirikari mu buzima bwe.
Mu pinduramatwara ya Rubanda yo muri 1959, byemezwa ko Se wa leon Mugesera yahishe abatutsi benshi cyane mu muryango we. Mu 1991, Dr Leon Mugesera yahishe abatutsi iwe mu rugo. Ikibazo kikaba kwibaza impamvu yavuze kuriya kandi yari asize abahishe mu rugo rwe kandi ngo yanabyaye abana b’abatutsi muri batisimu ? Ese byashoboka ?
Uwaje kwitwa Dr leon MUGESERA yabonye impamyabushobozi ihanitse mu ndimi muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1978. Kuva icyo gihe kugeza mu 1989 yabaye umwarimu muri IPN muri icyo gihe yahawe buruse na ACDI . Icyigo cya (Kanada). Mu 1988, Dr Leon Mugesera yabaye umushinga muryango w’ubucuti hagati y’abanyarwanda n’abanyakanada.
Ubwo FPR Inkotanyi yateraga u Rwanda, Dr Leon MUGESERA yagiye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kanada kubasaba ibintu bibiri : Icya mbere cyari ukotsa igitutu perezida Museveni akareka ubushotoranyi ku Rwanda kandi agasubiza i Bugande ingabo ze z’abicanyi zari ku butaka bw’u Rwanda.
Icya kabiri kwari ugushyira ku mupaka ugabanya u rwanda n’Ubuganda ingabo mpuzamahanga mu gihe runaka kugira ngo zigenzure agahenge kifuzwaga. Ikibabaje leta ya Kanada nta gisubizo gifatika yahaye Dr Leon Mugesera.
Dr Senateri Antoni MUGESERA we yavuze ngo iki?
Impamvu nzanye izi mvugo za ba MUGESERA bombi ni ukubera ko NDUMUNYARWANDA yahinduye abahutu ba ruvumwa kandi nyamara n’abatutsi bakosa nk’abandi bantu bose. Usanga abategetsi b’u Rwanda baruma bagahuha!
Mbese basa n’abashaka kwerekana ko mu mibereho ye, umututsi ari malayika nyamara sibyo kuko nk’uko umuhutu akosa n’umututsi yakosa ariho nahereye mvuga ko bombi bakwiye penetensiya niba bashaka ko igihugu gitera imbere muri demukarasi n’imiyoborere myiza idaheza abenegihugu.  

Ku italiki ya 08 Kanama 2011, mu kiganiro yagiranye na Radio BBC ku nsanganyamatsiko yavugaga ku gitabo cyiswe  “Inkundura- amateka y’intambara ya ruhekura yakuyeho igitugu ikimika ikindi” cyanditswe na NKURIYINGOMA wigeze kuba muri ORINFOR ubu akaba aba mu buhungiro mu Bubiligi, Icyo gitabo kikaba cyarasohotse mu icapiro muri Mata 2011, Dr Senateri Antoine MUGESERA yabajijwe n’umunyamakuru wa BBC impamvu bahana abahutu gusa ariko ntibacire imanza abatutsi bishe abahutu barimo n’abasenyeri biciwe i Gakurazo.
Dr Senateri Antoine MUGESERA mu bwishongozi bwinshi yahise asubiza umunyamakuru ko “Abana bakubaganye bakarasa abasenyeri i Gakurazo ku italiki ya 05 Kamena 1994”. Mu busesenguzi bwanjye, abana Mugesera yavugaga ni abatutsi bavuye i Bugande bisobanuye ko kuri we kwica abasenyeri ari ugukubagana nta kubigambirira nyamara akaba yaribeshye cyane kandi nkaba mbona nawe igihe gishobora kuzagera akabiryozwa nk’uko na bazina we ubu arimo kuyacekwa mu bucamanza bw’u Rwanda.
Nkurikije uko Senateri Mugesera yize amashuri menshi kandi akaba asobanukiwe n’agaciro ka kiliziya ndetse akaba anazi uburemere bw’ijambo sinatinya kuvuga ko Senateri Mugesera Antoine arusha ubuhezanguni Dr Leon Mugesera kuko yabivuze mu gihe cy’amahoro nta banzi bateye igihugu mu gihe Leon Mugesera yabivuze igihugu cyaratewe.
Ikindi gitangaje kandi kibabaje ni ukuntu Mugesera Antoine yamenye ko abana bakubaganye kandi nyamara atari ahari nkaba mugaya cyane kuko yibwiraga ko nta muntu wari uhari mu gihe nyamara abari bahari babizi inkuru-mpamo.

Mu gusoza iyi nyandiko nagira ngo nsabe abanyarwanda bose bazabasha kuyisoma kwiyumvisha ko bikwiye guhana abanyabyaha bose kandi bigakorwa ku buryo bukurikije amategeko abantu baba barishyiriyeho. Muri ndumunyarwanda abatutsi nabo bakwiye kwatura bakemera ibyaha bakoreye kanyarwanda kuko urugero ruto cyane rwa Senateri Mugesera Antoine mbahaye rusobanuye n’izindi nyinshi cyane wenda namwe muzi.   
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no









No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355