Pageviews all the time

Rwanda. Mu nama yo kwifotoza yo kuri 6-7/12/2013 , agatsiko kazatubwire uko byagendekeye ababyeyi baherutse gusenyerwaho amazu bakikiye impinja/Nkusi Joseph

Agatsiko ntikagirira n'ibibondo impuhwe, wagirango ntikabyaye cyangwa kabyarwe!

         Agatsiko ntikagira n'impuhwe z'ibibondo

Turifuza ko Agatsiko ka Kagame muri ya nama yo kwifotoza, barya  bananywa bise umushyikirano izatangira kuri 6/12/2013 bazagira icyo batubwira kuri ibi bikurikira:
1. Ababyeyi basenyewe amazu hejuru bateruye impinja bari kuri iyi foto iri hejuru, ibyabo Leta y'agatsiko yabikozeho iki? Ese aba babyeyi bahawe ahandi bakinga umusaya ? Ese amasambu yabo barayashubijwe? Ese abakoze iki gikorwa nta handi cyaba ku isi atari mu Rwanda gusa baba barahanwe?

2. Turashaka ko Kagame n'agatsiko batubwira uko byagendekeye ba bakecuru batagishinga baherutse gutambikana bazira ko bahawe ubutumwa n'Imana buburira agatsiko ko niba katihannye kagiye gushyira igihugu mu kaga.

3. Turashaka ko Kagame n'agatsiko batubwira aho bagejeje amadosiye y'impirimbanyi Umuhoza, Ntaganda , Mushayidi n'abandi bari mu munyururu bazira ibitekerezo byabo.

4. Turashaka ko mutubwira aho mugeze mutegura  Rukokoma n'ibiganiro na FDLR

Tuzagenda tubagezaho urutonde rw'ibyo dushaka ko mukora kugeza inama yo kwifotoza itangiye.

Nkusi Joseph
Shikamaye. blogspot.no

--------------------------------------------------------------------

RWANDA. Ese kuki Imana yemera ko tubabara?/umusomyi wa Shikama

Publié par Nkusi Joseph sur 7 Novembre 2013, 09:08am
Bavandimwe muri Kristu Yezu, nongeye kubaramutsa.
Muri ibi bihe tugezemo, usanga birimo amananiza menshi cyane y’ubuzima aho usanga ibyo kenshi tuba twifuza ataribyo tubona, ahubwo tubona ibindi bibi cyane kuri byo, ibi bigatuma twibaza tuti, Imana kuki ituma tubabara?
Hari ikibazo kimaze imaze iminsi aho ingo zirenga 500 zakuwe mu byazo mu Karere ka Nyagatare mu Rwanda. Hari ifoto iteye agahinda cyane igaragaza umucyecuru yicaye iruhande rw’amabati y’inzu ye yasenywe yitangiriye itama hamwe n’indi foto igaragaza ababyeyi bateruye utwana duto bicaranye n’abandi basa nk’aho ari bakuru bose bakaba bicaye munsi y’igisenge cyasenywe.
Nta muntu n’umwe wareba iriya foto ngo ntababazwe n’ibigaragaraho!Ese niba ubasha kubabazwa n’iriya foto, uribaza ko Yezu we atababara? Arababara cyane, detse biranamuriza.
Aha ikidushishikaje, si ukumenya uri mu kuri cyangwa se uri mu makosa, ibyo ni iby’ubutabera bw’Imana bw’ukuri ahubwo icyo dushaka kureba, ni ukugira ngo buri wese abashe gutunganira Imana kandi imugwizeho imigisha yayo kuko igira Ubuntu butarangira (Amaganya 3:22; Zaburi 86:15) maze ikibazo gihari kibashe kurangira neza.
Muvandimwe, igihe cyose uri mu bibazo kandi ukabona byiyongereye, jya umenya ko byenda kurangira. Ibibabazo ni inzira ugomba gucamo kugira ngo ubone ibyiza kandi ndetse, kubabara bifungura irembo ry’ijuru.
Menya ko Imana igufiteho umugambi kandi igihe cyose uba ari mwiza kurusha uko wowe uba ubitekereza. Imana ubwayo ifite umugambi wo gutuma utera imbere muri byose igihe uyibutse ukayisenga uyiramya (Yeremiya 29:11-12).
Muvandimwe wasenyewe inzu, dore ko ugomba kubigenza maze ikibazo cyawe kigahita kirangira ukabona indi nzu nziza kurusha iyo wabagamo:
  • Soma Zaburi 10:1-18 kabiri ku munsi mu gihe cy’iminsi 30
  • Sengera cyane abanyururu basenye inzu yawe babashe kubona imigisha
  • Sengera abayobozi bategetse ko inzu yawe isenywa babashe kubona imigisha
Munyururu wasenye inzu yabandi kora ibi:
  • Abefeso 6:18-20 kabiri ku munsi m gihe cy’iminsi 30
  • Sengera abo wasenyeye
  • Sengera abagutegetse gusenyera ababyeyi none abana bakaba barara hanze
Muyobonzi watanze itegeko ryo gusenya kora ibi :
  • Soma 2 Samweli 12:1-10 mu gihe cy’iminsi 30
  • Saba imbabazi Imana kubw’amategeko watanze none imiryango ikaba isigaye irara hanze kugasozi batagira aho kwikinga
  • Sengera iyo miryango ibashe kubona imigisha
Muvandimwe, uramutse ukurikije ibi, byaba byiza cyane Imana yahita ihindura imgambi yayo maze ikaguha umugisha ukabona ibyawe wabuze nta kibazo. Wikwirirwa wita ku kuba undi uri mu kindi cyiciro atakubahiriza ibivugwa, ahubwo wowe kora ibikureba! Nkwibutse ko Imana yo ubwayo iragira iti, naje gukiza no kurokora imbaga yanjye (Kuva/Iyimuka 3:8).
Kubayobozi rwose, rwose nta mpamvu yo gutinya gusaba Imana imbabazi kuko Yezu we ubwe ababarira ibyaha byacu iyo ubimusabye ukemera ibyaha uba wakoze kuko ari umunyampuhwe (Luka 8:40-48).

Umusomyi wa shikama
shikama.fr
Agatsiko ntikagirira n'ibibondo impuhwe, wagirango ntikabyaye cyangwa kabyarwe!
Agatsiko ntikagirira n'ibibondo impuhwe, wagirango ntikabyaye cyangwa kabyarwe!

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355