Pageviews all the time

Muvandimwe muri Kristu Yezu, irinde kwiringira iby’isi bizarangira


Bavandimwe, nongeye kubasuhuza mu izina rya Kristu Yezu umukiza wacu. Njye nk’Umukozi w’Imana niyemeje kubagezaho ubutumwa bwayo: tugomba kwitandukanya n’iby’isi. Mpeshwa n’imbaraga n’ijambo dusanga mu Abaroma 1:16 “Ubutumwa bwiza ntibunkoza isoni. Mu by’ukuri, ni bwo mbaraga z’Imana zihesha agakiza umuntu wese ufite ukwizera”

Muri ibi bihe tugezemo, uko isi igenda ituzanira ibishuko by’iterambere, niko ibyaha bigenda byiyongera ndetse bikanahindura isura. Usanga kenshi tugwa mu mitego y’iby’isi tutazi niba ari ibyaha cyangwa se ataribyo kubera irari ry’iki gihe. Kubera n’ikigeragezo cy’ubukene, usanga abantu. Ese twabyitwaramo dute? Ese ni iki Imana ishaka? Byose urabisanga muri ubu butumwa.

Banyarwanda duhuje amaraso kandi dukunzwe n’umukiza wacu Yezu, nimucyo dukanguke tuve mu byaha by’irari ry’ibyisi!
Bibiliya ibivugaho iki?
Kuva Yezu yavukira ku isi, yakomezaga kuduha ubutumwa bwe bwiza aribwo bwo kumukurikira we ubundi ibindi tukabishyira ku ruhande. Ibyo twagombaga gushyira kuruhande, harimo ibitubuza kumusanga. Muri ibi bishobora kutubuza kumusanga harimo: imiryango, imitungo, zahabu, amasambu, amazu, amafaranga ndetse n’ibindu byinshi twabasha kubisanisha n’iby’iki gihe.
Muri Matayo 12:37-38 Yezu we yaratwibwiriye ati “Ukunda se cyangwa nyina kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye, kandi ukunda umuhungu we cyangwa umukobwa we kuruta uko ankunda, ntakwiriye kuba uwanjye. Utemera igiti cye cy’umubabaro ngo ankurikire, ntakwiriye kuba uwanjye. Ushaka gukiza ubugingo bwe azabubura, kandi uhara ubugingo bwe ku bwanjye azabubona”.
Ibi ndetse bifitanye isano n’ibyo dusanga muri Matayo 16:24-25 ahagira hati “umuntu nashaka kunkurikira yiyange, afate igiti cye cy’umubabaromaze akomeze ankurikire. Ushaka kurokora ubugingo bwe azabubura azabubura, ariko umuntu wese uhara ubugingo bwe kubera jye azabubona.
Bimwe mu byemezo dukora mu buzima bwacu, hari igihe biba bidaturutse kuri Yezu, ibi rero tugomba kubyitondera.
Ni byiza ko duhora duharanira kubaho mu buzima Imana yifuza kandi tugerageza kubaha amategeko y’Imana nk’uko bikwiye.

Yezu niwe  mahoro y’isi (Abefeso)
Muri Zaburi 148 niho batubwira ngo amahanga yose asingize Uwiteka Imana. Muri ayo mahanga banatubwiramo ndetse abamalayika, izuba, inyamaswa zose, ibiti, abami, abasore, inkumi…
Yesaya 30:1-5 “Imana iravuga iti “abana binangira bazabona ishyano, bahora biteguye gusohoza imigambi ariko itanturutseho, bakagirana n’abandi amasezerano basuka ituro ry’ibyokunywa, ariko batayobowe n’umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi. Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputau batabanje kungisha inama bagiye kwikinga mu gihome cya Farawo no gushakira ubuhungiro mu gicucu cya Egiputa. Ariko igihome cya Farawo kizabakoza isoni n’igicucu cya Egiputa gitumemukorwa n’iki n’ikimwaro. Kuko abatware be bageze i Sowanib n’intumwa ze zikagera i Hanesi. Buri wese azakozwa isoni n’abantu batamufitiye akamaro, badashobora kumutabara cyangwa ngo bagire icyo bamumarira, ahubwo bakaba ari abo kumukoza isoni no kumutukisha.”

Muri iki gihe usanga dukunda gukuzwa

Yezu yahawe ububasha bwo mu isi n’ubwo mu ijuru (Matayo 28:18-20)
Matayo 6:33-34 “Banza ushakishe ingoma y’Imana “Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa Bityo rero, ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.
Gukunda imitungo n’amafaranga bishobora gutuma ubura ubugingo buhoraho kubera bishora umuntu mu byaha (Luka 12:13-21;
None se umuntu byamumarira iki aramutse yungutse ibintu byo mu isi byose, ariko agatakaza ubugingo bwe? (Matayo 16:26)
1Timoteyo 6:9-10: “Icyakora, abamaramaje kuba abakire bagwa mu bishuko no mu mutego no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza riroha abantu mu bibarimbuza bikabangiza rwose kuko gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose kandi hari abantu bayararikiye barayoba bava mu byo kwizera, maze bihandisha imibabaro myinshi ahantu hose.”
Aho kugira ngo wirirwe urekereje utegerejee ko abanyabyaha aribo bazagukiza, va muri ibyo ahubwo ukurikire Yezu maze ukurikize ibya se, azabona ibyo wifuza byose (Yohani 15:7)
Ibihano by’Imana kubatabyubahiriza
Tumere nk’intumwa za Yezu ubwo zamubwiraga ko ntawundi zagana usibye we kuko ariwe ufite ijambo ry’ubugingo bw’iteka (Yohani 7:68)

Inshuti ya Shikamaye

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355